Nyamagabe: Umusore akurikiranyweho gusambanya umwana amushukishije amafaranga 250

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe ku itariki ya 04 Ukwakira 2021, bwakiriye dosiye y’umusore ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuturanyi we w’imyaka cumi n’itatu y’amavuko.

Tariki ya 26 Nzeri 2021nibwo ubushinjacyaha bwatangaje ko iki cyaha cyakozwe, kibera mu Mudugudu wa Mugote, Akagari ka Bushigishigi, Umurenge wa Buruhukiro, Akarere ka Nyamagabe.

Uyu mwana wahohotewe  avuga ko tariki ya 26 Nzeri 2021 saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo yari agiye kwahira ubwatsi yageze mu nzira hafi y’ishyamba, umusore baturanye amupfuka umunwa aramusambanya amubwira ko aza kumuha amafaranga magana abiri na mirongo itanu (250Frw) ariko ntiyayamuha ahita ataha atinya kubibwira ababyeyi be. Tariki ya 29 Nzeri 2021 saa kumi z’umugoroba ngo nibwo yabibwiye Umuyobozi wabo w’Umudugudu.

uyu musore uregwa yemera icyaha akanagisabira imbabazi. Ubwo bamufataga, yemeye ko yasambanyije umwana w’umuturanyi akabikorera n’inyandiko, nk’uko iyi nkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ibivuga.

Mu gitabao gihana cy’amategoko y’u Rwanda kigaragaza ko icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 25, hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *