Nyamasheke: Ingurube iriye umwana kugeza imumaze mo umwuka.

Ingurube yorowe n’umuryango wo mu Mudugudu wa Maseka mu Kagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, yariye umwana w’uyu muryango iramwica.

Uyu mwana witwa Izere Ineza Willo Queen w’imyaka itatu n’igice akaba mwene Nzayikorera Emmanuel na Nyirantibarikure Claudine, yishwe n’ingurube mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022.

Yishwe n’ingurube, yamuriye umutwe n’akaboko ahita yitaba Imana, aho iri tungo ryamusanze mu nzu aho yari yasizwe n’ababyeyi be bari bagiye ku kazi.

Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko iyi ngurube yacitse ikiraro cyayo, igahita ijya mu nzu igasanga aho uyu mwana yari ari, ikamurya.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Kanyogote Juvenal wavuze ko bamenye aya makuru ahagana saa mbiri n’igice.

Yavugaga  ati: “Umwana nyine yari mu nzu, iwabo bari bamusize mu nzu kuko batunze ingurube, iza kwinjira mu nzu imusanga mu cyumba yari arimo, imurya ukuboko imurya n’umutwe.”

Yogeye ati: ” umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora.”

Yakomee avuga ko bakoranye inama n’abaturage bo muri aka gace, bakabagira inama ko mu gihe ababyeyi bafite abana, igihe badahari bajya babasiga mu baturanyi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *