Nyanza: Abanyerondo batatu na Mudugudu barashinjwa gukubita umugabo agapfa

Abanyerondo batatu n’Umuyobozi ushinzwe Umutekano mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita umugabo agapfa.

Ku wa 16 Nzeri 2021 ni bwo umugabo witwa Tubanambazi Boniface wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yakubiswe n’abantu ubwo yari yakimbiranye n’umugore we, amaze gukubitwa arapfa.

Icyo gihe Tubanambazi w’imyaka 36 yakimbiranye n’umugore we biba ngombwa ko ubuyobozi bw’umudugudu butabara buri kumwe n’irondo.

Umugore we yashinje abanyerondo kumukubita ariko bo bakabihakana bavuga ko basaza be ari bo bamukubise nyuma y’uko bamurekuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze

ko uwo mugabo akimara gupfa hahise hatangira iperereza kugira ngo abamwishe babiryozwe.

Abanyerondo batatu n’umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kavumu, bahise batabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Ati “Hafunzwe abanyerondo batatu n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu kugira ngo bakorweho iperereza kuko umugore wa nyakwigendera yabashinje ko ari bo bamukibitiye umugabo bimuviramo urupfu.”

Bose bafashwe ku wa Gatanu tariki ya 17 Nzeri nyuma y’umunsi umwe icyaha bakekwaho gikozwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *