Nyanza: Hatashywe ikiraro giciye agahigo ko kuba aricyo kirekire mu Rwanda(Amafoto)

Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Mutarama 2023 Minisitiri w’Uburezi akaba n’imboni y’Akarere ka Nyanza, Dr Uwamariya Valentine yayoboye umuhango wo gutaha ikiraro  Gihuje imirenge ya Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza n’uwa Musange mu Karere ka Nyamagabe kinyuze hejuru y’Umugezi wa Mwogo watumaga imigenderanire itagenda neza.

Iki kiraro nicyo cya mbere  mu Rwanda  ndetse no muri Afurika y’iburasirazuba giciye mu kirere kikaba cyarubatswe  n’Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta wubaka ibiraro byo mu kirere bikoreshwa n’abanyamaguru, Bridges to Prosperity, ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda.

Iki kiraro cyuzuye gitwaye miliyoni zirenga 204 Frw kikaba icya 150 muri 355 bizubakwa n’uyu muryango bitarenze umwaka wa 2024. Byose hamwe bikazatwara miliyoni 23$ ni ukuvuga arenga miliyari 23 Frw.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko kubaka ibikorwaremezo byagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibinakurura ishoramari mu nzego zitandukanye.

Ati « U Rwanda ni igihugu cy’imisozi igihumbi kandi gitekanye aho imisozi n’imigezi bigaragaza uburanga bwacyo, bukarushaho kugaragara iyo imisozi ihuhwe n’ibyo biraro. »

Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko « kubaka bene ibi bikorwaremezo kandi bigamije gusuzuma uburyo abaturage bakira indi mishinga igihugu kibafitiye, ngasaba abayobozi b’uturere twombi kukibungabunga uko bikwiriye.»

Umushinga Bridge to Prosperity (B2P) umaze imyaka 10 ikorera mu Rwanda ukaba waramuritswe mu mwaka wa 2019.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *