Nyanza: Umuturage apfiriye muri Gare yaje gutega imondoka

Umuturage wari wicaye aho bategera imodoka (gare) yo muri  Nyanza iri mu murenge wa Busasamana  ategereje imodoka yahasize ubuzima.

Uyu muturage wa giye murigare  yitwa Rusatsi Abel w’imyaka 56 y’amavuko wo mu mudugudu wa Nyaruvumu, mu kagari ka Kabirizi  mu murenge wa Nyagisozi yapfiriye muri gare ubwo yari yicaye ategereje imodoka.

Inkuru dukesha UMUSEKE ivugako baganiye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yavuze ko  nyakwigendera yari agiye kwa muganga i Huye, nyuma yo guhabwa transfer.

Yagize ati: “Yari agiye kwa muganga wenyine i Nyanza, maze abaganga bamwohereza (bamuha transfer) kujya kwivuriza i Huye, ajya gutega imodoka yicaye ategereje imodoka abari aho babona araguye, barebye basanga arapfuye.”

Abaturage n’Umuryago wanya kwigendera batagaje ko inkomoko yo kurwara ko yakandagiwe ni inka.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyanza, ngo bapime bamenye indwara yazize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *