Nyarugenge: Habereye impanuka ikomeye 2 barakomereka bikomeye

Moto ebyiri zagonganye ubwo zari zigeze hafi y’inyubako ya MIC mu Karere ka Nyarugenge, ahagana saa yine kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, babiri barakomereka.

N’imanuka ya  moto 2  zagonganye ziri kugana mu cyerekezo kimwe. Umugenzi umwe mu bari batwawe na zo yahababariye ahita anavunika ukuguru, uwari umutwaye akomereka mu maso mu gihe umumotari wagonzwe ntacyo yabaye.

Birori Vincent wabonye iby’iyi mpanuka yagize ati “Byadutunguye uburyo bagonganye kandi bose bari mu cyerekezo kimwe; njye nshidutse uw’inyuma agonze uw’imbere.”

Kabera Donatien yavuze ko bagonganye nta n’imodoka zibegereye ku buryo wavuga ko zababangamiye.

Umumotari wagonzwe yavuze ko atamenye ibyabaye. Ati “Sinakubwira ngo bigenze gutya twamanukaga, niba yikanze ikintu; uretse ko nta n’icyo nabonye, nshidutse ankubise ajya kugwa iriya, njye ntacyo mbaye nibo bakomeretse cyane.”

Impanuka ikimara kuba abari aho bahamagaye imbangukiragutabara abakomeretse babanza gukorerwa ubutabazi bw’ibanze nyuma bajyanwa ku Bitaro ya Kigali bya CHUK.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *