Nyarugenge:Impanuka y’imodoka yahitanye umuntu umwe abandi batari bake barakomereka

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022 ahagana saa cyenda z’igicamunsi,mu Murenge wa Kanyinya mu Mudugudu wa Gatare mu Karere ka Nyarugenge impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa hiyasi yangonzwe n’ikamyo bikekwa ko yari yabuze feri umushoferi wari uyitwaye ahita ahasiga ubuzima .

Ishami rya Police rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryavuze ko imodoka yakoze impanuka ari ikamyo ifite ibirango byo muri Tanzania yamanukaga iva i Musanze yerekeza i Kigali, yagonze imodoka itwara abagenzi irangirika mu buryo bukomeye.

Umushoferi witwa Majyambere Silamu yahise yitaba Imana. Yakomerekeyemo abantu 15 barimo bane bakomeretse bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, yatangaje  ko hataramenyekana icyateye iyo mpanuka ariko iperereza riri gukorwa.

Ati “Abapolisi bahageze barapima bakusanya ibimenyetso, iperereza rero riracyakomeza mu gihe na dosiye nayo irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Abagenzi bari bayirimo bakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro kugirango bahabwe ubutabazi bwihuse.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *