Nyaruguru: Perezida w’urukiko rw’ibanze akurikiranweho kwaka ruswa y’igitsina

Mu karere ka Nyaruguru, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho ,akurikiranweho ibyaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubushuti.

Urwego rw’ubushinjacyaha bwemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.Iti: “RIB yafashe Nsengiyumva Silas, Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ukurikiranweho ibyaha bya ruswa  y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no Okgufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubushuti.”

RIB yavuze ko uwafashwe kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Gusa uru rwego nti rwasobanuye  birambuye imiterere y’icyaha uriya mugabo akurikiranweho, gusa yashimiye abagize uruhare bose kugira ngo afatwe.Uru rwego rwongeye gukangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku basaba n’abatanga ruswa muri serivisi z’ubutabera, kugira ngo bahanwe bityo iranduke burundu mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *