Nyina wa Jay-Z yasezeranye n’umugore mugenzi we kwibanira akaramata

Gloria Carter, nyina w’ikirangirire muri Muzika  Jay-Z,yashyingiranywe n’umugore mugenzi we, Roxanne Wilshire, bari bamaze igihe mu rukundo basezarna kwibanira akaramata.

Ubu bukwe bwabereye i New York bwatashywe n’abantu batandukanye b’ibyamamare barimo umuhungu we Jay-Z, umukazana we Beyoncé n’umwana wabo Blue Ivy, Kelly Rowland, Tina Knowles-Lawson, Tyler Perry, Robin Roberts n’abandi.

Mu 2017 nibwo Gloria Carter yahishuye ko ari umwe mu baryamana n’abo bahuje ibitsina. Kuva icyo gihe umuhungu we Jay-Z yashyigikiye uwo mwanzuro ndetse atangaza ko yishimikra kubona nyina afite umuntu akunda.

Amaze kugaragaza uwo ari we nibwo mu 2018 yatangiye gukundana na Roxanne Wiltshire. Uyu mugore bashyingiranwe asanzwe azwi mu bikorwa by’ubugiraneza abinyujije mu muryango yashinze yise ’Wiltshire Foundation’, asanzwe afite abana babiri b’abakobwa.

Nyina wa Jay-Z na we afite abana bane akaba afite umuryango ufasha abatishoboye gukomeza amashuri. Mu 1980 yatawe n’umugabo bari barashyingiranwe arera abana wenyine.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *