Nyirakamana Rita afite inzozi zo kuzashinga ishuri ryigisha ubusizi

Umusizi ukiri muto Nyirakama Rita afite inzozi zo kuzamura ubusizi mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’Umuringa.net  yagize ati: Ndabizi neza ko bitoroshye ariko mfite inzozi ko umunsi umwe nzashinga ishuri ryigisha umuco nyarwanda kubera ko bigaragara ko abanyarwanda tutagize icyo dukora ngo dusigasire umuco wacu waducika tuwureba.”

Nyirakamana Rita kuri ubu ni umunyeshuri muri kaminuza y’uRwanda Inyagatare mu ishami ry’ubuhinzi, Rita ahamya ko yifuza gutanga umusanzu we wo gufasha igihugu abicishije mu busizi.

Mu mwaka wa 2018 nibwo Nyirakamana Rita yegukanye umudali mu marushanwa y’ubusizi yari yateguwe na Kigali vibrators with poetry, akaba yari akiga mu mashuri yisumbuye .Bimwe mu bisigo bya Nyirakamana Rita byamenyekanye cyane harimo “Ni indwra mu zindi, Ihurizo ry’ubuzima n’Umurage mwiza.”

Nyirakamana Rita akomeza avuga ko ubusizi bwe abukomora kuri Rugamba  Cyprien,  nubwo atigeze amubona ariko asobanura ko  yakunze ibisigo bye biza gutuma nawe atangira guhanga , akaba ahamya ko ariwe akomoraho inganzo  akaba arwe muntu afata nk’icyitegererezo , ahamya ko ari umwe mu basizi bakomeye uRwanda rwagize.

Zimwe mu mbogamizi Rita agaragaza nuko abanyarwanda bataratangira guha agaciro ubusizi kubera ko urubyiruko rwinshi rwamaze gutwarwa n’indirimbo z’ibishego , akaba asaba leta ko yafasha abasizi guteza imbere iki gisata cy’ubuhanzi kimeze nk’icyasigaye inyuma.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *