Nyiri Umubavu TV nabandi bantu 6 batawe muri yombi

RIB yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, yataye muri yombi abantu batandatu barimo Nsengimana Theoneste ari we nyiri Umubavu TV, igitangazamakuru gikorera kuri murandasi.

Urwgo rw’ubushinjacyaha(RIB) ruvuga ko abo bantu bakurikiranyweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Aba bafashwe  bahise bafungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro. Iperereza rirakomeje kugira ngo dosiye yabo iri gukorwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Abaturage b’u Rwanda by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambanga, barasabwa kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu, abenshi bakaba bihishe mu mahanga, batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango, zigamije gukurura amacakubiri mu banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi.RIB ivuga ko uzabifatirwamo uwo ari we wese azakurikiranwa n’ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *