Nyuma yaho Diamond agaragaye akorakora inzoka,abenshi bamuvuzeho amagambo adasanzwe(Amafoto+Video)

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’ibirasirazuba Diamond Platnumuz yahawe inkwenene nyuma yaho agaragaye akorakora inzoka ndetse bamwe bamubwira ko badatunguwe nabyo kuko nubundi asanzwe akorana n’imyuka mibi.

Uyu muhanzi yashyize hanze amashusho yacishije ku rubuga rwa Instagram aho wabonaga ko ashimishijwe no gukorakora iyi nzoka ndeste rwose yagezaho arayiturisha kuburyo wabonaga ko basanzwe bafite aho bahuriye.

Diamond yavuzwe kenshi ko akoresha imyuka mibi,ndetse bamwe ntibatinya kuvuga ko ubutunzi afite ariho abukomora dore ko asigaye atunze agatubutse aho ubu ntamuhanzi bahiga wo muri Afurika y’iburasirazuba.

Gusa aya mashusho akimara kujya hanze abenshi batekereje ko ari amshusho y’indirimbo arimo gufatwa ndetse bahise bamusaba kubaha iyi ndirimbo bacyekaga ko yaba iri gufatwa amashusho.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *