Nyuma y’igihe gito Niyonzima Olivier Sief yongereye amasezerano muri APR FC yasezerewe

Nyuma y’igihe gito Niyonzima Olivier ‘Seif’ ukina mu kibuga hagati, yaherukaga kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC.

Hatitawe ku mpano afite kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Kanama, ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo bwafashe icyemezo cyo gutandukana na we kubera imyitwarire mibi.

Amakuru UMURINGA wamenye ni uko  uyu mukinnyi mu byo azira harimo no kuba adatanga raporo y’imyitozo aba agomba gukorera mu rugo nk’uko bagenzi be bakinana babigenza muriibi bihe bya guma mu rugo.

Ibi byiyongereye ku kuba Niyonzima yaherukagaga kurangwaho imyitwarire mibi, aho ku wa 12 Kamena na bwo APR FC yari yahagaritse Niyonzima Olivier, azira gutoroka umwiherero.

Nyuma yo gusiba umukino wa Police FC, yasubijwe mu mwiherero, akina imikino itatu ya nyuma ahereye ku wo APR FC yatsinzemo Rayon Sports 1-0.

Ku wa 12 Nyakanga, yatangajwe na APR FC mu bakinnyi bongereye amasezerano muri APR FC, aho we yasinye imyaka ibiri.

Nyuma yaho seif yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu kwezi gushize bivugwa ko atigeze ahabwa amafaranga yari yemerewe akaba ari kimwe mu bituma adataga raporo uko bikwiye.

Ubwo yongeraga amasezerano, byavuzwe ko yari yemerewe miliyoni 20 Frw.

Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bafashije APR FC gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona biheruka idatsinzwe.

Yayigezemo muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports, aho yari amaze imyaka ine nyuma yo kuva muri Isonga FC.  Nubwo Seif yasezerewe bivugwa ko na nubu atarabona  ibarwa imusezerera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *