Nyuma y’imyaka 8 Killer Man agiye gukora ubukwe n’umugore we

Niyonshuti Yannick umaze kwamamara muri Sinema Nyarwanda nka Killer Man, agiye gukora ubukwe n’umugore we bamaze imyaka 8 babana.

Amakuru yizewe ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko ubu bukwe buzaba mu ntangiriro za Werurwe 2024.

Kuri uwo munsi bazasaba bakwe, basezerane imbere y’Imana ndetse ari nabwo hazaba umuhango wo gushyingirwa, biteganyijwe ko byose bizabera muri Romantic Garden ku Gisozi.

Ariko iyi mihango yose ikaba izabanzirizwa n’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko bizaba mbere y’iyi mihango yindi.

Killer Man na Shemsa bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka 8 bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo, babanye kuva 2015, bakaba bafitanye abana babiri b’abahungu.

Killer Man akaba amaze kwandika izina muri Sinema Nyarwanda aho ubu arimo asohora filime yakunzwe y’uruhererekane ya ’My Heart’ itambuka ku muyoboro wa YouTube.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *