Kigali: Nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repuburika bongeye gufatwa bibye umuturage miliyoni 3

Abagabo babiri bafashwe na Polisi yo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC) kuri uyu wa Gatanu tariki ya Mbere Ukwakira bafashe Nshamihigo Abdul w’imyaka 38 na Iyakaremye Amad w’imyaka 37. Aba bombi baracyekwaho kwiba amafaranga y’u Rwanda Miliyoni Eshatu, bayiba uwitwa Ndayishimiye Bravo Patrick.

Aba bagabo bombi aribo Nshamihigo na Iyakaremye baremera ko koko mu gitondo tariki ya 30 Nzeri 2021 bafatanije kwiba amafaranga ya Ndayishimiye ubwo yari ayasize mu modoka mu Mujyi rwagati mu Karere ka Nyarugenge mu gace k’ubucuruzi ahazwi nko muri Quartier Commercial.

Avugana n’itangazamakuru, Nshamihigo yavuze ko nawe yari afite imodoka noneho muri icyo gitondo abona Ndayishimiye aparitse imodoka ye, arakinga, arongera akora ku rugi nk’umuntu usizemo ibintu by’agaciro. Nyuma Nshamihigo yahise ahamagara mugenzi we Iyakaremye amubwira guhita aza mu Mujyi akemwereka uwo biba.

Yagize ati” Njyewe nkimara kubona umuntu (Ndayishimiye) asohotse mu modoka yamara gukinga akongera agakora ku rugi nahise ntekereza ko asizemo ibintu by’agaciro. Nahise mpamagara mugenzi wanjye iyakaremye kuko we agira urufunguzo rufungura imodoka zose, yahise aza arafungura dusangamo ibahasha ya kaki (Envelope) irimo amafaranga menshi.

Nshamihigo akomeza avuga ko we na mugenzi we bahise bajya kureba ikirimo basanga harimo miliyoni 3 bahita bagabana umwe atwara imwe n’ibihumbi 500.
Ibyo Nshamihigo avuga arabihurizaho na Iyakaremye kuko nawe aremera ko Nshamihigo yamuhamagaye agahita azana urufunguzo agafungura imodoka.

Iyakaremye yagize ati” Nibyo koko hari mu gitondo nka saa tatu mbona Nshamihigo arampamagaye ambwira ko hari ahantu abonye amafaranga tugiye kwiba. Kuko njyewe mfite urufunguzo rufungura inzugi z’imodoka zitandukanye nahise nza, tubanza gucunga uwo twari tugiye kwiba tubonye atinda mu iduka nahise ngenda ndafungura nkuramo ibahasha yarimo amafaranga.”

Aba bombi bavuze ko bamenyaniye muri gereza ya Nyarugenge ubwo bari bafungiye ibyaha by’ubujura. Iyakaremye avuga ko inkiko zari zaramukatiye igifungo cy’imyaka ine naho Nshamihigo yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka Ibiri n’amezi Ane. Baravuga ko nta mezi abiri arashira barekuwe ku bw’imbabazi za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Baricuza icyaha bakoze cyo kwiba bakanagisabira imbabazi ariko bakanagira inama undi wese waba utekereza kwiba cyangwa gukora ibindi byaha kubireka kuko nta mahirwe bazagira.
Ndayishimiye Bravo Patrick wari wibwe aya mafaranga yavuze ko bariya bombi harimo ushobora kuba yari yamucunze akamenya ko afite amafaranga kuko nta mwanya byatwaye kugira ngo bamwibe, kandi yari yagerageje gusiga ayahishe ahantu mu modoka.

Ati”Mu gitondo tariki ya 30 Nzeri nazindutse njya guhaha mu Mujyi ariko mbaza kujya kuvunjisha ku biro by’ivunjisha. Nahise njya mu gace k’ubucuruzi guhaha ibikoresho by’ikoranabuhanga, nta minota 10 yaciyeho nahise ngaruka gutwara amafaranga nsanga bamaze kuyiba. Bisa nk’aho bari bangenzuye kuva mvuye kuvunjisha kurinda ngera mu iduka nari ngiye guhahiramo.”

Ndayishimiye yashimiye Polisi y’u Rwanda kuko yayigejejeho ikibazo cye bakihutira gukurikirana abajura bakaba bafashwe ndetse n’amafaranga ye akaba yabonetse yose.

Yagize ati” Ndashimira Polisi y’u Rwanda kuko nkimara kwibwa nahise mbibwira umupolisi wari hafi aho nawe abwira bagenzi be bahita bakurikirana. Nyuma kuri uyu wa Gatanu numva barampamagaye bambwira ko abacyekwaho kunyiba bafashwe ndetse n’amafaranga bayafatanwe.”

Yagiriye inama abandi bantu bose kujya birinda gusiga ibintu byabo by’agaciro mu modoka kuko isaha iyo ariyo yose bashobora kwibwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yashimiye Ndayishimiye wihutiye gutanga amakuru akimara kwibwa bikorohereza Polisi gukurikirana bariya bantu.

Ati ”Akimara kuvuga aho yibiwe twifashishije za Camera dukurikirana bariya bantu. Habanje gufatwa Nshamihigo ako kanya agaragaza mugenzi we bari kumwe, bafashwe bamaze kugabana ariya mafaranga ariko bari bakiyafite yose.”

CP Kabera yongeye gukangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose bahuye n’ikibazo. Yanibukije abagifite ingeso yo kwiba no gukora ibindi byaha ko babicikaho kuko bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera.

Ati” Bariya bantu barivugira ko atari ubwa mbere bafatiwe mu byaha by’ubujura. Inshuro nyinshi twerakana abandi bantu bafatiwe mu byaha bitandukanye harimo n’ubujura, icyo dushaka kubwira abantu ni ukuba maso kandi bakajya bihutira gutanga amakuru.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *