Nyuma yo kuba icyamamare muri cinema Nyarwanda Ndimbati yaba agiye gushyira hanze indirimbo ye ya mbere

Uwihoreye Mustapha wamenyekanye ku izina rya Ndimbati nyuma yo kumenyekana mu gukina filime nyarwanda yaraye aciye amarenga ko agiye gutangira umuziki, ni mu kiganiro yaraye agiranye na Murindahabi Irene na Phil peter mu kiganiro Sunday choice gica  ku isibo TV aho yaririmbye kamwe mu duce tugize indirimbo ye  yise “Sindikubona umuntu” Mu ndirimbo ye aba yibaza ati: “ Ese umuntu ninde? Umuntu ni umuzungu cyangwa ni umwirabura, ese umuntu ni umushoferi cyangwa ni uwo atwaye”?

Ni indirimbo yatangaje abatari bacye ariko yuzuyemo ubutumwa, abafana be bakaba bayitegereje n’amatsiko menshi. Ndimbati yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane nyarwanda yitwa city maid n’izindi filime nyarwanda zitandukanye kuri ubu akaba amaze kwigarurira abafana batari bacye mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *