Nyuma yo kurenga ku mategeko umubirigi Vincent Lurquin yirukanwe ku butaka bw’u Rwanda

Biravugwa ko umunyamategeko w’Umubiligi Vincent Lurquin Ferdinand kuri ubu amaze kwirukanwa ku butaka bw’u Rwanda kubera gukoresha nabi ibyagombwa bye aho afite ibyagombwa by’ubukerarugendo nyamara akajya guhagarira Rusesabagina Paul kandi nta burenganzira abifitiye akaba ashinjwa na leta y’u Rwanda kurenga ku ma tegeko agenga abinjira n’abasohoka tutibagiwe n’agenga abacamanza.

 Kwirukanwa kuyu mugabo  Me Lurquin kuje nyuma y’aho ku munsi w’ejo ku wa Gatanu yagaragaye imbere y’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, yambaye umwambaro w’akazi k’Abavoka mu gihe impapuro z’inzira yinjiriyeho zagaragazaga ko yaje gusura u Rwanda gusa ataje mu bijyanye n’ubutabera.

Ni mu rubanza rurerwamo Rusesabagina Paul na bagenzi be 20 bashinjwa ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa MRCD-FLN, ubwo urukiko rwafataga umwanzuro wo kwimurira urubanza ku ya 20 Nzeri 2021.

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwahise rwamaganira kure iyo myitwarire kuko Me Vincent Lurquin atari mu banyamategeko b’abanyamahanga bahawe uburenganzira bwo gukorera umwuga w’ubutabera mu Rwanda nk’umwavoka.

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwagize ruti: “Aracyabazwa impamvu yashatse kugaragara nk’ukora akazi k’Abavoka mu Rwanda kandi atabyemerewe.”

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 21 Kanama, Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka rwatangaje ko Me Lurquin gomba kuva ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’uko akoresheje visa nabi yahawe.

Umuyobozi Mukuru w’Ubuyobozi bw’Abinjira n’Abasohoka Lt. Col. Regis Gatarayiha,  yavuze ko Me Lurquin wari uri mu Rwanda kuva ku italiki ya 16 Kanama 2021, yemerewe kwinjira mu Rwanda kuko yavugaga ko aje gutembera no gusura Igihugu ahabwa Visa ihabwa ba mukerarugendo (V1) y’iminsi 30.

Lt Col. Gatarayiha, yagize ati: “Ubwoko bwa Visa yahawe ni ubugenerwa abaza gusura Igihugu ariko ntibaba bemerewe gukora akazi kabahemba uko kaba kameze kose. Twatunguwe no kumubona yageze mu rukiko, yitabiriye urubanza mu mwambaro ugaragaza ko yari ahaze mu mwanya w’umwavoka, kandi ntiyari yemerewe kubikora.”

Uyu mugabo yakunze kugaragara mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko inkiko z’u Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha umukiliya we Rusesabagina Paul.

Uyu mugabo si n’ubwa mbere ageze mu Rwanda agerageza gushakisha uko yakunganira Paul Rusesabagina mu by’amategeko. Ku wa 3 Ukwakira 2020 na bwo uyu mugabo yaje mu Rwanda na bwo aziye kuri visa y’ubukerarugendo, ariko ageze mu Rwanda ajya gusura Ubunyamabanga bw’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda abaza ibisabwa kugira ngo akorere umwuga w’ubwavoka mu Gihugu.

Yasobanuriwe ko hashingiwe ku ngingo ya 7 y’Itegeko No 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ndetse n’imikorere yarwo, Abavoka b’abanyamahanga bemererwa gusa kunganira mu by’amategeko mu Rwanda hashingiwe gusa ku bufatanye n’Ingaga babarizwamo mu bihugu baturukamo.

Yagaragaje urwandiko yahawe n’Urugaga rw’Abavoka mu Bubiligi, ariko nta masezerano y’ubufatanye yigeze asinywa ku mpande zombi. Urugaga rw’Abavoka rwandikiye urwo mu Bubiligi rubaza niba rwemera ko n’Abavoka bo mu Rwanda bakorera ubwunganizi muri icyo Gihugu, ariko igisubizo cyaje kigaragaza ko bidashoboka.

Icyo gihe byasabye ko Lurquin asubira mu Bubligi, ariko agaragara mu bitangazamakuru avuga ko yabujijwe guhagararira umukiliya we mu rukiko.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *