Nyuma yo kutishimira uko yafashwe Karim Benzema yasezeye mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa

Karim Benzema Rutahizamu kabuhariwe yamaze gusezera mu kipe y’Igihugu y’u Bufaransa ’Les Bleus’, nyuma y’igihe gito yemerewe kongera kuyigarukamo ariko bikarangira adakinnye kubera imvune yahuye nayo.

Benzema abinyujije ku rukuta rwe rwa Istagram yagaragaje ko yishimira ibyo yakoze kugirango abe uwo ariwe kugeza ubu.

Yagize  ati: “Nashyizemo ingufu nkora n’amakosa kugira ngo mbe aho ndi uyu munsi kandi binteye ishema. Nanditse amateka yanjye hanyuma ayacu ageze ku iherezo.”

Amakuru ahari nuko Benzema umukino wanyuma w’igikombe cy’Isi wageze yakize, ndetse ashobora no gukina uyu mukino, ariko abisabye umutoza Didier Deschamps ntiyamwemerera gukina uyu mukino, aho byababaje Benzema akabona ko nubundi  adashyigikiwe akaba arinayo mpamvu yafashe umwanzuro wo gusezera.

Karim Benzema umaze kuzuza imyaka 35 y’amavuko, yasezeye mu kipe y’u Bufaransa nyuma yo guhura nuruva gusenya agahura n’ imvune yaje habura igihe gito cyane ngo iki gikombe gitangire.

Ubusanzwe  Benzema akomoka ku babyeyi b’abanya-Algérie, yari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa kuva muri 2007 ubwo yayihamagarwagamo ku nshuro ye ya mbere. mu myaka 15 yari amaze ayikinira, yari amaze kuyitsindira ibitego 37 mu mikino 97 yari amaze kuyikinira.

Megszólalt Karim Benzema is, nagy bejelentést tett - Infostart.hu

Karim Benzema aherutse gutwra Ballon D’or 2022 yaseze mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *