NYUMA Y’UBUKWE Ep 2: Ibyari byaragizwe ubwiru mu myaka irenga itanu, bitangiye gushyirwa hanze!

Ubushize, mwiyumviye ukuntu rwose Minani na Grace bahanye amasezerano meza ku buryo buri wese aramutse ayashyize mu bikorwa, nta kabuza urugo rwabo rwaba intangarugero mu ngo nziza. Ngaho iyumvire ibyabo.

Umunsi wagombaga kwerekana ko bavuye mu cyiciro kimwe bakaba bagannye mu kindi cyakagombye kugirwamo n’abantu bamaze kubitekerezaho, reka nongere nti: “Kugirwamo n’abantu bamaze kubitekerezaho”, waje kugera. Uwo munsi wari umunsi w’amateka kuri bo, no ku miryango yabo yari igiye guhinduka umwe, umwanzi w’umwe akaba uw’undi, ibyago by’umwe bikaba ibya bombi. Ubucuti imiryango yari yaragiranye kera, bwari bugiye kubona ikintu batekerezaga ko kigiye gutuma imiryango yombi yongera kunagura ubucuti bwabo.

Ibirori byo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana, byaje kurangira, bajya kwiyakira. Ikintu cyitwa icyokunywa n’icyokurya, byari munange rwose. Uwabatera urubwa, yavuga ko yavuye muri ibyo biriro agataha agakenera kurya cyangwa kunywa. Abenshi bavuyeyo bahitira mu buriri kuko bari bariye kandi banyoye bakijuta. Mbere y’uko abo mu miryango yabo bagenda, ababyeyi b’umukobwa ndetse n’ab’umuhungu barabicaje maze bagira ibyo babaganirizaho. Icyo cyumba bari barimo cyari kirimo abantu nk’icumi. Harimo ababyeyi b’abashyingiranye, harimo abo bageni, n’abandi bantu bake ba hafi mu miryango yombi. Se wa Grace yabajije umukobwa we ati: “Ese Gra, waba ukoze ubukwe uzi icyo ukoze?” Grace yumvaga icyo kibazo rwose cyoroshye. Yabwiye se ati: “Ndabizi papa. Ubu sinkiri umukobwa, ahubwo ndi umugore w’umugabo. Ubu ndi umugore wa Minani.” Se w’uwo mukobwa yarongeye aramubaza ati: “Ese waba ukoze ibi, wabanje kubitekerezaho?” Grace ntiyiyumvishaga impamvu uwo mubyeyi yari arimo amubaza ibibazo nk’ibyo yumvaga bidafashije. Yumvaga ari ibibazo n’umwana w’imyaka ingahe yasubiza atiriwe abitekerezaho cyane, kuko atumvaga ukuntu yashaka umugabo atabanje kubitekerezaho. Gusa yaramushubije ati: “Papa, kubana na Minani, nabitekereje iminsi myinshi. Ngira ngo muzi neza ko twahoze turi inshuti kuva kera. Tumaze gukura nubwo bitari byoroshye, twakomeje ubucuti bwacu. Jye ku giti cyanjye, numva rwose uyu ari umwanzuro nafashe narabanje kubitekerezaho bihagije.” Umubyeyi yarahingimye kandi burya ngo: ‘uhigimye aba avuze’.

Abari muri icyo cyumba bose bari batuje, bateze amatwi ibyo barimo bavuga. Se wa Grace yarebye umukwe we, maze aramubaza ati: “None se Mina, wowe bite? Ibi bintu wabanje kubitekerezaho neza?” Minani yabwiye sebukwe ati: “Rwose nk’uko umukunzi wanjye akaba n’umugore wanjye yabivuze, mbere y’uko dufata uyu mwanzuro twabanje kubitekerezaho twitonze. Twakoze ibi kuko tuzi neza icyo dukoze. Jye nemeranya n’umutima wanjye ko uyu ari umwanzuro nafashe ntawutewe n’amahitamo y’abandi, ahubwo nabikoze mbitewe n’amahitamo yanjye. Nabikoze nabitekerejeho.” Se wa Minani yahise abaza umukazana we ati: “None se mwana wa, mwaba mwaba mwarumvikanye uko muzarera abana muzabyara ndetse n’abo mwabyaye?” Grace yahise asa n’uwikanze, Minani ahita yitanguranywa ati: “Byose twarabiganiriye rwose nta kibazo muze.” Se yahise avuga ati: “Mbajije Grace sha! Reka ansubize.” Grace yahise avuga ati: “Twavuganye ko tuzabyara abana babiri, kandi abo twumva nta kabuza tuzabasha kubitaho uko bikwiye. Hanyuma abo twabyaye bo…ndumva ntabo.” Grace avuze atyo, abo mu muryango wa Minani bahise ugwa mu kantu, ndetse abo mu muryango wa Grace na bo babibonye bibaza impamvu yabyo. Grace yarebanye na Minani, barebana indoro yasaga n’aho itandukanye n’izindi bari bahoze barebana. Ubundi bari bahoze barebana akana ko mu jisho, ariko ubwo bwo, barebanye indoro yasaga n’ihatse ijambo ritari risohowe n’umunwa.

Se wa Minani yahise avuga ati: “Uko bigaragara, mugiye kubana mutazi ibyo mugiye gukora. Ni ko sha, waba waributse kubwira umugore wawe ko ufite abana?” Minani yazunguje umutwe nk’utiyumvisha impamvu uwo musaza azamuye ingingo yari yarahishwe mu myaka itanu bari bamaranye. Yabanje kwimyoza, maze aravuga ati: “Muze, mwaretse ibyo biganiro tukazabiganiraho ikindi gihe, ko iki gihe ari igihe cy’ibyishimo?” Se wa Grace yahise abaza bamwana we ati: “Ni ko se, ko mbona aba bana bashobora kuba batazi ibyo bashaka kujyamo? Ndabona n’umukobwa wanjye ashobora kuba atunguwe no kumva ko umuhungu wawe afite abana.” Ubwo Grace kwihangana byari byamunaniye ari kurira, Minani na we ari kumuhumuriza avuga ati: “Ihangane Gra.” Ariko burya ukwihangana kugira ibyo kubakiraho, si ibintu byubakira ku busa.

Ababyeyi bari aho hafi ya bose, bifashe ku munwa kubera kumizwa n’ibyo abo bana bari bishoboyemo babyita umugezi kandi ari uruzi rurimo umuvumba uvumvukana inginga n’amabuye ku buryo ubigiyemo atabanje kubitekerezaho neza ngo anitegura uko azabigenza, urwo ruzi rwamuhitana cyangwa rukamusigira ibikomere. Ababyeyi b’abo bana babonye ko abana babo hari ibyo bahishanye kandi bikaba ari ibintu bikomeye. Minani yahise avuga ati: “None se mwaretse koko ibi bintu tukazabishakira undi munsi utari uyu? Ntabwo mubona ko muri kwangiza ibyishimo byacu?” Umubyeyi wa Grace we yari yifashe ku munwa asa n’uvuga ati: “Genda mwana wanjye uragendesheje!” Se wa Grace yabwiye bamwana we ati: “Ni ko se, ibi bibazo byo turabikemera dute? Tubishakire undi munsi ko mbona atari ibintu byo kwihutirwa?” Uwo musaza yaramubwiye ati: “Ndabona ari ko bigomba kugenda. Umva rero mwa bana mwe, muramenye ntuhagire ushondana n’undi. Iki kibazo kibaye ntikibabuze kwishimira umunsi udasanzwe wanyu. Hanyuma ejo tuzanyaruka tuze tubicoce.”

Uwo ni wo mwanzuro iyo miryango yemeje. Babonaga amasaha akuze, kuko hari hamaze kuba nka saa yine zisatira saa sita z’ijoro. Ubwo rero babihariye umunsi wari gukurikiraho, nuko bagiye kugenda basaba abo bana kutaza kuryana bapfa ibyo ngo kuko bari kuzabiganiraho ku munsi wari gukurikiraho.

Bamaze guherekeza abo babyeyi no kuganira n’abari bagiye kurara aho mu rugo bake, bagiye mu cyumba cyabo cyari kitaruye ibyumba bindi. Bagezeyo rero, Grace yahise abaza Minani ati: “Kuki wahisemo kumbeshya bigeza aha koko Mina? Ubu koko kumbeshya ikintu gikomeye bine kariya kageni, wumvaga koko bizamarira iki urugo rwacu?” Minani yahise aca bugufi maze abwira umugore we ati: “Gra, rwose ngusabye imbabazi. Nari narabuze aho mpera nkubwira ko nabyaye. Numvaga nzabikubwira twaramaze kubana.” Grace yazunguje umutwe nk’utiyumvisha ukuntu uwo musore yamubeshya, maze aravuga ati: “Urampemukiye Mina. Nari nahize ko ntazigera nshakana n’umuhungu wabyaye, none dore ibyo unkoreye!” Minani yagerageje kumwumvisha ko na we yabikoze akiri muto ko kandi atanze kubimubwira ku bw’ikindi kintu kibi, ariko Grace aza kumubwira ati: “Ibyo ari byo byose ibi n’ibintu wakoze ku bushake. Ntabwo byumvikana ukuntu wabuze n’umunsi n’umwe wari kubimbwiraho mu myaka irenga itanu twari tumaranye. Ubu se nakwizera nte ko unkunda koko, niba warambeshye ikintu nka kiriya?” Minani yabwiye umugore we ati: “Ariko se koko, ubona nkwanga Gra?” Grace ati: “None se waba unkunda, ukambeshya ikintu gikomeye bene aka kageni?” Minani ati: “Ariko Gra, nagusabye imbabazi kandi rwose ndemera ko nakosheje.” Grace yaramubwiye ati: “Iki kibazo kirakomeye ku buryo ntashobora kubyihanganira. Ubwo rero urihangana, ntabwo turara mu cyumba kimwe!” Ngaho re! Ng’uwo umwanzuro Grace yumvaga ko ukwiriye kuko yari atarizera neza uwo mugabo we ku buryo basangira uburiri. Minani se yaba yarumvise uwo mwanzuro? None se urumva uyu mwanzuro Grace yari afashe, wari ushyize mu gaciro? Nkundira ejo nzakubwire uko Minani yakiriye uwo mwanzuro n’ibindi bizakurikiraho. Mwakoze cyane kubana natwe.

Mwibuke kuyisangiza n’inshuti zanyu, haba kuri Whats’App, Facebook n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *