Nyuma yuko asohoye indirimbo “My Vow” yakoreye umugorewe,Meddy yongeye gusohora indi ndirimbo nziza cyane nubundi yakoreye umugore we.

Umuhanzi Ngabo Medard yashyize hanze indirimbo yise Queen Of Sheba, iya kabiri yahimbiye umugore we Mimi, baherutse gukora ubukwe.Queen Of  Sheba yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021.

Kimwe na My Vow, Meddy ataka umukunzi we akanamusezeranya ko amazamubera mwiza  akamutonesha.

Mu mashusho yayo hagaragaramo umuhango wo gusaba wakozwe mu muco wo muri Ethiopia aho Mimi akomoka.

Queen Sheba (Umwami w’i Saba) avugwa muri Bibiliya, ubwami bwe bwari bukize cyane nyuma aza gukundana na n’Umwami Salomon uzwi kuba yaratunze abagore benshi.

Iyi ndirimbo bivugwa ko ishibora kuba ari iya nyuma Meddy y’urukundo ashyize hanze, ubundi agatangira kuririmba izo kuramya no guhimbaza Imana nyuma yo kwakira agakiza.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *