Nyuma yuko mu mugi wa kampala hatewe ibisasu,Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare

Yoweri Kaguta Museveini Perezida Wa Uganda  akaba n’Umugaba Mukuru  w’Ingabo za Uganda(UPDF) yakoze impinduka mu gisirikare cya Uganda.

Maj Gen Don Nabasa wari Komanda w’umutwe udasanzwe (Special Force ) yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe imyitwarire muri UPDF ( Military Police).Maj Gen Don Nabasa wari usanzwe ayobora ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, ni umwanya yasimbujweho na Brig Gen Keith Katungi.

Maj Ronald umuvugizi wungirije w’igusirikare cya Uganda,  yavuze ko izi mpinduka zikimara kuba, Brig Gen Katungi yahise yerekeza muri Somalia ni mugihe Maj Gen Don Nabasa nawe yahise asesekara i Kampala.

Izi mpinduka Perezida Museveni yakoze zibaye mu gihe Uganda yugarijwe n’ibitero by’iterabwoba.

Abasesenguzi bemeza ko Maj Gen Don Nabasa usanzwe azobereye mu guhangana n’ibyihebe aje mu rugamba rutoroshye rwo gutahura abakomeje kugaba ibitero by’ibisasu mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru wa Uganda, Kampala.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *