Nyungwe: Abantu babiri baguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyemba za FLN

Abantu babiri barimo umushoferi n’umugenzi umwe bishwe barashwe n’abagizi ba nabi bikekwa ko ari abo mu mutwe wa FLN

Nk’uko tubikesha itangazo rya police y’u Rwanda yageneye abanyamakuru, biravugwa ko kuri uyu wa gatandatu abagizi ba nabi bitwaje intwaro bicyekwa ko ari abo mu mutwe w’inyeshyamba za FLN baje baturutse hakurya y’umupaka barashe imodoka itwara abagenzi mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe, yrekezaga i Rusizi.

Umushoferi wari utwaye iyo modoka bivugwa ko ari iya RTICO yahise yitaba Imana ndetse n’umugenzi umwe , naho abandi batandatu barakomereka bikomeye bakaba bahise bajyanwa mu bitaro bya kigeme no ku bitaro bya kaminuza i Butare (CHUB).

Police y’u Rwanda yahise itabara bwangu ubwo bugizi bwa nabi bukimara kuba , kuri ubu abo bagizi ba nabi bakaba barimo gushakishwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *