Ole Gunnar Solskjaer yavuze amagambo yuzuyemo ubwoba no gutinza cyane Liverpool

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer yemeje ko ikipe ye ya Manchester United itari ku rwego rwa Liverpool bazacakirana ku cyumweru.

Ku cyumweru, aya makipe abiri akomeye yo mu majyaruguru ashyira iburengerazuba bw’Ubwongereza azahurira ku kibuga Old Trafford.

Kuri uyu wa gatanu, umutoza wa manchester united Ole Gunner  Solskjaer yaganiriye n’abanyamakuru mbere ya saa sita ababwira ko bari inyuma y’iyi kipe ya Klopp.Yagize ati: ’Liverpool ni imwe mu makipe turi kugerageza gufata, nubwo shampiyona ishize twabaje imbere wenda kubera amahirwe make bagize n’imvune.

’Turabizi ko tugomba gukomeza gukora cyane kugira ngo tugere ku rwego bariko kuva mu myaka ine ishize.

’Bizadutwara byinshi kugira ngo tubashe gutsinda amakipe meza ku isi n’I Burayi na Liverpool nimwe muri yo.

’Ni imwe mu makipe turimo kwirukaho. Ibyo twakoze mu myaka ine ishize nibyo turi guharanira kugira ngo tubarengeho. Bagize ibihe bibi umwaka ushize ariko ubu basubiye mu byiza.

’Ntabwo twatwaye shampiyona mu myaka umunani ishize. Ushobora gusobanukirwa ukuntu Man City cyangwa Liverpool bafite ikipe nziza.

’Dufite abakinnyi bakeneye gukomeza gutera imbere no kwiteza imbere.’

Solskjaer yemeye ko ashobora kuzakina uyu mukino adafite umukinnyi Bruno Fernandes wavunitse mu mukino United iheruka gutsinda Atalanta bigoranye muri Champions League.

Uyu munya Norway yongeyeho ati:’Dufite babiri cyangwa batatu bagize utuvune kandi ashobora kuba umwe muri bo.’

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *