Padiri afungishijwe ijisho nyuma yo gusambanya umwana w’umuhungu yamusindishije

Umupadiri w’i Paris mu Bufaransa afungishijwe ijisho nyuma yo gukekwaho gusambanya umuhungu w’ingimbi nyuma yo kumusindisha, ku Cyumweru gishize.

Amakuru avuga ko uwo muhungu w’imyaka 15 yajyanywe muri hoteli aho padiri yamuhaye ibisindisha byanamuteye indwara mu ntangiriro z’Ugushyingo nk’uko urubuga rwa 7 sur 7.be rwabitangaje.

Nyuma yo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina, uwo muhungu yatabaje bagenzi be bashoboye kumenya aho aherereye bakoresheje ikoranabuhanga rya telefone baramutabara.

Uwo mupadiri afungishijwe ijisho. Asanzwe akorera umurimo w’ubusaserodoti muri diyosezi ya Rennes (mu Burengerazuba bw’u BUfaransa) akaba yaravutse mu 1970. Akurikiranyweho n’ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *