Padiri Niwemushumba yeguye ku mirimo ye ashinja Kiliziya Uburyarya

Padiri Niwemushumba Phocas wo muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yanditse ibaruwa imenyesha Musenyeri Harolimana Vincent ko asezeye ku mirimo ye yo gukomeza kuba Umupadiri kubera ibyo yise uburyarya bwimitswe muri Kiliziya.

Mu ibaruwa ye, Niwemushuma yagaragaje ko igihe amaze ku mugabane w’u Burayi cyamuhumuye amaso bituma abona ibintu bihabanye n’ibyo yibwiraga mbere kuri we afata nk’ubuyobe.

Ati “Igihe ngiye kumara mu Burayi cyampaye guhumuka, gushishoza gutekereza, kwitekerezaho, gusenga Imana amanywa n’ijoro no gusobanukirwa neza ukuri ku buzima. Mbabajwe no kubandikira mbamenyesha ko nta kibashije kwiyoberanya n’uburyarya mwimitse mu migirire yanyu.”

Ni ibaruwa yanditswemo amagambo akomeye aho yagendaga yifashisha n’imirongo igiye itandukanye yo muri Bibiliya asobanura ko hari ubwo yisanga asa n’uwatannye.

Image

Hari nk’aho Niwemushumba yageze yifashisha umurongo wo muri Bibiliya ugaruka ku banditsi n’abafarisayo aho Yesu yabwiye abari bateraniye imbere ye n’ijwi rirega ati “Kandi Ndababwira ko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’abafarisayo mutazinjira mu bwami bwo mu Ijuru.”

Niwemushumba yakomeje avuga ko kuba ahagaritse inshingano zo kuba padiri atajyanye ikimwaro, ahubwo yuje ibyiringiro byo kurushaho kwegera Imana n’ubushake bwayo.

Ati “Kubera iyo mpamvu ntangaje ko mpagaritse imirimo mazemo imyaka 15 n’inshingano zose zanteraga urujijo kugeza n’ubu. Ntabwo njyanye ikimwaro ahubwo mfite ibyiringiro…ibyifuzo byanjye ni ukuba mu buzima bwisanzuye buzangeza ku Mana no ku gushaka kwayo.”

Uyu mugabo umaze imyaka 15 ari umupadiri yagaragaje ko iki cyemezo yagifasha mu buryo yatekerejeho kandi ko kigiye gutuma urujijo yagiraga rukurwaho.

Yavuze ko mu byo azahora yibuka kandi anakumbura ari uburyo yabanye n’abapadiri bagenzi be n’abakirisitu.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *