Inkuru y’umugore witwa Zainab Bibi wo muri Pakistan yabaye gikwira mu itangazamakuru, nyuma y’uko aguwe gitumo yishe umugabo we yarangiza akamukatamo ibice akabiteka.
Ibi byabaye mu mwaka wa 2011 nk’uko bigaragazwa na Dail Mail, akaba ari nabwo uyu mugore wari ufite imyaka 42 muri uwo mwaka yatawe muri yombi.
Iyi nkuru yamenyekanye ubwo nyiri nzu Zainab Bibi n’umuryango we bakodeshaga, yatunguwe no kumugwa gitumo atetse ibice yakase ku mugabo we witwaga Ahmad Abbas nyuma yo kumva umwuka mubi uturuka muri urwo rugo, agahita atabaza polisi y’igihugu.
Uyu mugore ubwo yaburanishwaga yemeye icyo cyaha, avuga ko yishe uwo mugabo kuko yageragezaga gufata ku ngufu umukobwa we wari ufite imyaka 17. Yemeye ko yamukasemo ibice akamuteka kugira ngo bimworohere gusibanganya ibimenyetso kuko nta bundi buryo yari afite bwo kurigisa umurambo we.
Uwo mukobwa ntabwo Zainab Bibi yari yaramubyaranye n’uwo mugabo.
Ubwo yatabwaga muri yombi yari kumwe n’umwisengeneza we Zaheer Ahmed wari ufite imyaka 22 muri uwo mwaka na we wacyekwagaho ubufatanyacyaha. Aba bombi mu 2018 bakakatiwe igifungo cya burundu.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.