Papa Francis ashobora gusura u Rwanda

Arkiyeskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yatangaje ko bamaze gusaba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, kuba yasura u Rwanda ndetse hari icyizere.

Papa Francis aramutse asuye u Rwanda yaba ari uwa kabiri nyuma y’uko uheruka i Kigali ari Papa Yohani Pawulo wa II wahageze ku wa 7 Nzeri 1990.

Nyuma y’urwo ruzinduko, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yaje kugenda yiyubaka ndetse yageze ku rwego rwo kugira Cardinal wa mbere.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Cardinal Kambanda yavuze ko nka Kiliziya Gatolika mu Rwanda bamaze gutanga ubusabe bw’uko Papa Francis yazabasura.

Yagizati “Turabyifuza, twaranamutumiye ariko muri gahunda ze nyinshi ntabwo aduhakanira ariko birasaba igihe.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo rero turamenya neza igihe ariko umunsi umwe tuzasurwa.”

Nyirubutungane wagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda mu 1990, yahavuye atanze Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ku bari Abadiyakoni 32 barimo Cardinal Kambanda na Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri Vincent Harolimana.

Ni mu gihe Papa Francis aramutse asuye u Rwanda rwaba ari uruzinduko rwa gatatu agiriye muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse akaba ari inshuro ya mbere ageze i Kigali kuva Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yahabwa Cardinal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *