Papa Francis yaburiye abapadiri n’ababikira bareba porono

Papa Francis Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yaburiye abapadiri n’ababikira ku byago byo kureba amashusho y’imibonano mpuzabitsina azwi nka purono avuga ko “bica intege umutima wa gipadiri”.

Mu kiganiro i Vatican, Papa Francis, w’imyaka 85, yasubizaga ikibazo kijyanye n’ukuntu imbuga za internet n’imbuga nkoranyambaga zikwiye gukoreshwa.

Yavuze ko kureba amashusho y’imibonano mpuzabitsina ari “ingeso abantu benshi cyane bafite… ndetse n’abapadiri n’ababikira”.

Yabwiye abapadiri n’abaseminari (abiga mu mashuri ategura abashobora kuba abapadiri) ati: “Shitani yinjirira aho” nk’uko iyi nkuru dukesha BBC

Ku bijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga n’imbuga za internet, Papa Francis yavuze ko zikwiye gukoreshwa ariko abasaba kutazitaho igihe cyinshi cyane.

Yagize ati: “Umutima usukuye, uwo Yezu yakira buri munsi, ntushobora kwakira aya makuru y’amashusho y’imibonano mpuzabitsina”.

Yagiriye iryo tsinda inama yo “gusiba ibi kuri telefone yawe, kugira ngo utazagira igishuko mu kiganza”.
Inyigisho za Kiliziya Gatolika zifata amashusho y’imibonano mpuzabitsina nk’icyaha ku bumanzi.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *