PARU N’INSHUTI ZE: FILM NSHYASHYA Y’URUHEREREKANE

RUKUNDO PACIFIQUE uzwi cyane kw’izina rya PARU asanzwe azwi nk’umunyamakuru wa RADIO/TV10 gusa akaba abamuzi kera banamuzi no m’uruganda rwa SINEMA dore ko agira n’ikiganiro cya sinema kuri TV10,
Taliki 03 z’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka wa 2021 rero nibwo RUKUNDO PARU yasohoye film y’uruhererekane yise PARU N’INSHUTI ZE, iyi film ikaba ivuga k’ubuzima bw’umusore uba witwa PARU ndetse iyi role ikaba ikinwa na PARU nyirizina, uwo musore rero akaba ari umusore uba ukishakisha mubuzima ukora muri restaurant gusa akaba adahembwa umushahara uhagije, uyu musore rero aba afite umukunzi witwa NOELLA(ikinwa na AKAYESU AQUILLA) gusa uwo PARU akaba ataba yifuza ko uwo NOELLA abona ko aciriritse bitewe nuko adafite amafaranga ahagije, PARU kubwo kudashaka kubura NOELLA rero bituma hari byinshi agenda amuhisha kuko aba yumva atazi uko yabyakira, uyu PARU kdi aba fite izindi nshuti z’abahungu OLIVER (ikinwa na NGABITSINZE ROBERT) na MUHIRE (ikinwa na RUGAMBA MIKE) gusa izi nshuti ze ziba zikundira kuryoshya kuburyo nutwo PARU aba afite izo nshuti ze ziraturya, inshuti magara kandi ya NOELLA yitwa TONI (ikinwa na HABIMFURA GLORIA LOGAN) aba ari umwanzi ukomeye wa PARU kubera aba yumva adakwiranye n’Inshuti ye NOELLA

RUKUNDO PACIFIQUE ukina ari we PARU

AKAYESU AQUILLA ukina NOELLA umukunzi wa PARU

HABIFURA GLORIA LOGAN ukina TONI umwanzi ukomeye wa PARU

NGABITSINZE ROBERT ukina OLIVER (imwe munshuti magara za PARU)

RUGAMBA MIKE ukina MUHIRE indi nshuti magara ya PARU

Iyi film kdi PARU N’INSHUTI ZE igamijwe kwigisha ubucuti ndetse nuburyo umuntu ashobora kwikura mubibazo uko byaba biremereye kose, iyi film kugera ubu iracyari kuri SEASON 1 kuri EPISODE yayo ya 5, iyi film nkuko tubitangarizwa na RUKUNDO PARU ari nawe wanditse akanayobora iyi film avuga ko SEASON ya mbere izagira EPISODE 10 gusa izindi SEASONS zikazaza zifite ama episode yisumbuye ho, iyi film kdi ikaba irimo irakorwa kubufatanye bwa DREAM DAY STUDIO ndetse na PARU PRODUCTIONS

ABANDI BAKINNYI BAKINA MURI PARU N’INSHUTI ZE

 

UMUTONI BLANDINE ukina BERLINE umu EX GIRLFRIEND wa PARU

KANANGIRE LAURENE ukina CLOE umwe mubakozi bakorana na PARU b’inshuti ze

ALIDHA MUTEGWARABA ukina NANA ukorana na NOELLA

MUNYANEZA OLIVIER nawe akina muri PARU N’INSHUTI ZE

GATOTO SYMPATHIQUE na KANANGIRE LAURENE bose bakina muri PARU N’INSHUTI ZE

PARU NA MANAGER WE

UMUTONI BLANDINE (ukina ari umu EX wa PARU) na PARU

HABIMFURA GLORIA LOGAN na AKAYESU AQUILLA (inshuti magara muri PARU N’INSHUTI ZE)

ROBERT NGABITSINZE na RUKUNDO PARU

Iyi film ariko PARU N’INSHUTI ZE si iya mbere RUKUNDO “PARU” PACIFIQUE akoze kuko tumuzi no muzindi film harimo nk’ iyitwa THE LOOSER ya action yasohotse 2015 ari nayo yamenyekanishije amazina akomeye nka SHITANI, ACHILE na TONTO, n’izindi film nyinshi, gusa nubwo iyi film yasohose muri 2021 sibwo yanditswe kuko yanditswe muri 2009 ndetse nkuko tubitangarizwa na RUKUNDO PARU wayanditse ndetse akanayiyobora avuga ko Atari nabwo bwambere igeragejwe gukorwa kuko ngo iyi ari inshuro ya kane ikoze gusa izindi nshuro zose akaba atarabonaga isa nuko we yabyifuzaga agahitamo kutayisohora, gusa kuri iyi nshuro akaba yarahisemo kuyisohora kuko yabonaga ntacyo itwaye kdi ko yifuza ko uko film izagenda yegera imbere ariko izagenda iba nziza kurushaho bitewe nuko ubushobozi yifuza buzaba buri kuboneka

PARU N’INSHUTI ZE WAYIREBA HANO KURI IYI LINK

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *