Pasiteri Buberwa wanangiye kujyana abana ku mashuri yakatiwe n’urukiko.

Uyu mu Pasiteri Merchades Buberwa utuye ahitwa Kasarani, mu Karere ka Bukoba mu Ntara ya Kagera muri Tanzania asanzwe azwiho kugira imyemerere avuga ko ayikura muri bibiriya aho yanangiye kujyana abana  ku ishuri kuko ngo imana itabyemera,ntagutunga telefone,ndetse na television.
Amakuru agezweho yuyu mu Pasiteri ,nuko ubu yamaze kugezwa imbere y’urukiko rukaba rwamaze kumukatira.
Uyu mu pasiteri ashinjwa ibyaha bitatu birimo ,kutajyana abana ku ishuri, kwica nkana amategeko agenga abana no kutuzuza inshingano zabo n’ababyeyi.
Buri kosa, Pasiteri Buberwa yagiye akatirwa gufungwa amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni imwe. Umugore we yahawe igihano cy’amezi atandatu gisubitse

 

Umuryango wa Buberwa, ntureba televiziyo nta na telefoni utunze kandi nta n’zindi gahunda zireba abaturage ujyamo kuko ngo ibyo bihabanye n’ugushaka kw’Imana.

Mu munsi yashize Ushinzwe uburezi muri Kasarani, yatewe utwatsi na Buberwa wamubwiye ko abana be batatu batajya kwiga kuko mu byanditswe, Imana ibuza abantu kujya ku ishuri.

Abana batajyanwa ku mashuri harimo umukuru w’imyaka 13 ni umukobwa ntarakandagira ku ishuri we na barumuna be. Si ibi gusa kuko aba batarajya no ku bitaro igihe barwaye.

Ubuyobozi bw’Akarere abarizwamo bwari bwatangaje ko nakomeza gutsimbarara ku myumvire ye, azatabwa muri yombi akagezwa imbere y’inkiko.”None koko niko byagenze.

Pasiteri Buberwa we uvuga ko ayobora idini rikurikiza amategeko y’Imana, rikagira icyicaro mu ijuru gusa, ngo ntiyiteguye kureka abana be ngo bakore icyaha bajya ku ishuri.

Umugore wuyu mu pasiteri, Agripina Mwaganja yabwiye meya wa Bukoba Kinawiro ko Imana izabarwanaho nashaka kubibasira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *