Pasiteri Zigirinshuti Michel yahagaritswe muri ADEPR kubera amagambo yavuze

Pasiteri Michel Zigirinshuti Umuvugabutumwa umaze kumenyekana cyane mu Rwanda, yahagaritswe n’itorero rya ADEPR kubera amagambo yakoresheje ubwo yabwiriziga abigishwa, akageraho atanga ingero yifashishije intambara y’abacengezi yabaye mu Rwanda.

Inkuru dukesha igihe.com ivuga ko uyu mukozi w’Imana ubwo yari kubwiriza abigishwa kuwa 19 Ukwakira uyu mwaka, yabasomeye umurongo kugira ngo wumvikane neza aza kwifashisha urugero rw’Intambara yabacengezi yabaye mu Rwanda nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994,aho yavuze ko “Abaturage banze kwitandukanya n’abacengezi bose bishwe.”

Nyuma y’aya magambo, Zigirinshuti yandikiwe ibaruwa imuhagarika mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza yaba mu rusengero ndetse no kuri YouTube,ndetse hakiyongeraho gutanga ibisobanuro byimbitse kuri ariya magambo yavuze nicyo yashakaga kumvikanisha.

Mu itorero ADEPR jya Nyarugenge ari naryo Zigirinshuti yavugiyemo aya magambo,amaze gusoza kubwiriza Umushumba w’Ururembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin, yarahagurutse afata mikoro yifashisha umurongo uboneka muri 1 Samweli uvuga kuri Yesayi wohereje Dawidi ku rugamba ngo ajye kureba uko bakuru be bameze. yangera Kwibutsa Pasiteri Zigirinshuti ko Amakuru yose ava ku rugamba aba atandukanye ko havayo ay’ukuri ndetse n’atari ukuri.

Pasiteri Michel Zigirinshuti aha yashakaga kugorora iyi mvugo yakoresheje   ashimangira ko Inkotanyi zitigeze zica abaturage mu mu ntambara y’Abacengezi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *