Pastor Theogene (Inzahuke) yitabye Imana

Mu rukerera rw’uyu wa Gatanu hasakaye inkuru y’incamugongo ivuga ko Pastor Theogene Niyonshuti yitabye Imana.

Amakuru avuga ko Pastor Theogene yari arimo kuva mu gihugu cya Uganda aza mu Rwanda, akaba avuye kwakira abashyitsi be, ageze mu nzira imodoka bari barimo igongana n’indi, ahita yitaba Imana.

Inshuti y’umuryango wa Pastor Theogene, yavuganye n’umugore we ubwo iyo mpanuka yari imaze kuba, yadutangarije ko umugore wa Theogene yamubwiye ko nawe yabikiwe ko umugabo we yitabye Imana.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye, ari naryo Torero Pastor Theogene yakoreragamo umurimo w’Imana, yadutangarije ko nawe aya makuru ababaje yayumvise.

Yagize ati “Byatubabaje cyane, ni inkuru twumvise kuva saa munani z’ijoro”. Yongeyeho ko batarabona amakuru aturutse ku rwego rw’Ubuzima cyangwa Polisi, yemeza urupfu rwa Pastor Theogene.

Yavuze ko bashenguwe cyane n’iyi nkuru, atangaza ko kubura Pastor Theogene ari igihombo gikomeye ku Itorero ndetse n’Igihugu. Ati “Yari afite umumaro munini cyane mu itorero no hanze”.

Pastor Theogene Niyonshuti wari umupasiteri muri ADEPR Paruwase ya Kimisagara, yamenyekanye mu buhamya bwe bw’ubuzima bubi yanyuzemo mu bwana bwe aho yari yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge ariko Imana iza kumuhindurira amateka abivamo ndetse imuha agakiza.

Ubuhamya bwe bwakunzwe na benshi by’umwihariko urubyiruko kubera uburyo yabuvugagamo akoresheje amagambo agezweho mu rubyiruko ndetse n’imvugo ikoreshwa cyane n’abana bo ku muhanda.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *