Paul Kagame yemeye gutanga umusanzu mu kuvana M23 mu myanya yatsindiye

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yemeye gufasha uwahoze ari Perezida  Uhuru Kenyatta guhagarika  imirwano no kuvana M23 ku myanya yafashe.Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ryasohotse ku wa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo.

Uwahoze ari prezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta hamwe na prezida w’Urwanda Paul Kagame bumvikanye ko hakenewe ihagarikwa ry’intambara muri  Republika ya Demokrasi ya Congo kandi  umutwe wa M23 ukava mu duce twose  uheruka  gufata.

Kenyatta, umuhuza wa EAC mu bibazo by’abanye Congo ari kugerageza gufasha impande zombi kuzumvikanisha haribwa uko iyi ntambara yahagarara,aho umutwe wa M23 umaze gukora ibitero bitandukanye ndetse baka bamaze no gufata uduce twinshi bakaba bari gusatira gufata Goma aho kugeza ubu bantu bagera ku bihumbi  250 , bamaze kuva mu byabo bahunga.

Kugeza uyu munsi u Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23 ariko ntakibigaragaza ndetse na Leta y’u Rwanda irabihakana.

Gusa ugendeye ku itangazo rivuga kuruhare rugiye kugirwa na Kenyatta, ndetse na Perezida w’Urwanda Paul Kagame ubu yemeye gukora uko ashoboye kugirango avugane na M23  kugirango bahagarike intambara bongere bave no mu duce baherutse kwigarurira.

Iryo tangazo  rivuga ko Kenyatta yavuganiye ku murongo wa telefone na prezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye uyoboye umuryango w’ubumwe bw’afurika y’iburasirazuba, EAC, kw’ishyirwa mu bikorwa by’ibyumvikanyweho  n’abakuru b’ingabo z’ako karere ku ntambara zibera muri Congo harimo kujya kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri Congo

Ikindi nuko hagamomba gutangwa imfashanyo kubamaze kuva mu byabo kubera intambara hagati ya Leta ya Congo na M23.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *