Paul Rudd niwe mugabo watowe ufite w’igikundiro gihebuje wa 2021

Paul Stephen Rudd Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, wamenyekanye nka Paul Rudd, yatangajwe nk’umugabo w’igikundiro gihebuje w’umwaka wa 2021 watowe n’Ikinyamakuru “People”.

Rudd w’imyaka 52 yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo “Clueless”, “Friends”, “Ant-Man” n’izindi.

Ni umwe mu bakinnyi ba filime bagira igikundiro mu ngeri zose cyane cyane byagera ku b’igitsinagore bikaba akarusho.

Paul Stephen Rudd yatoranyijwe na People Magazine nk’umugabo w’igikundiro kurusha abandi, binyuze mu kiganiro cy’urwenya cya “The Late Show with Stephen Colbert’’ cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ugushyingo 2021.

Nyuma yo kwegukana uyu mwanya, yabwiye People ko yifuza kuzasangira n’abandi bagenzi be nabo bagiye bawuhabwa.

Ati “Ndizera ko nzatumirwa mu misangiro ya nimugoroba irimo abandi bagabo begukanye umwanya w’abagabo b’igikundiro kurusha abandi nka Michael B. Jordan, Brad Pitt na George Clooney.”

Paul Stephen Rudd yahawe iri zina ryo kuba umugabo w’igikundo w’umwaka, nyuma ya Idris Elba mu 2018, John Legend mu 2019 na Michael B. Jordan waherukaga mu 2020.

PAUL RUDD TO PLAY STEVE GUTTENBERG IN NEW BIOPICPaul Rudd yatowe nk’umugabo w’igikundiro gihebuje mu 2021

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *