Perezida Archange Touadéra yageze mu Rwanda

 

 

Kuri uyu wa kane taliki ya 05 Kanama 2021 yagiriye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda,akaba yageze mu Rwanda akaba yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Bwana VINCENT BIRUTA.

Biteganyijwe ko Perezida Touadéra ahita akomereza muri Village Urugwiro, aho yakirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bakagirana ibiganiro hagati yabo hanyuma bakaza kuganira n’itangazamakuru.

Nibarangiza kuganira n’Itangazamakuru biteganijweko ko Perezida Touadéra asura inzu ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, iyo nzu ikaba iherereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, azanasura kandi Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi i Musanze ndetse n’ibindi byiza nyaburanga by’u Rwanda bitandukanye.

Bikaba biteganijweko azasoza uruzinduko rwe taliki ya 08 Kanama 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *