Perezida Ghani yahunze igihugu,birangira abataliban bageze i Kabul

Amakuru aravuga ko Perezida wa Afghanistan, Ashraf Ghani yahunze igihugu, mu gihe aba Taliban bageze i Kabul Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo umutegetsi wo hejuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko yerekeje mu gihugu cya Tajikistan bahana imbibi.

Umuvugizi w’Abataliban, Suhail Shaheen yabwiye BBC ati: “Dusezeranyije abaturage ba Afghanistan, by’umwihariko abo mu mujyi wa Kabul, ko imitungo yabo, ubuzima bwabo biri mu mutekano  nta kwihorera kuzabaho ku muntu uwo ari we wese”.

Shaheen yagize ati”:Abanya-Afghanistan bose bazagira uruhare muri leta ya kisilamu – bivuze ko Abanya-Afghanistan batari aba Taliban na bo bazayishyirwamo. Yanasezeranyije ko bazubahiriza uburenganzira bw’abagore n’ubw’itangazamakuru.

Amakuru ava mu bindi bice aravuga ibindi ko aho Abataliban bafashe, abagore bambuwe akazi, batemerewe kujya aho bashaka kandi bagomba kwambara hagendewe ku itegeko. Nyuma yo kuva ku butegetsi, byitezwe ko hashyirwaho Leta y’inzibacyuho iyobowe n’Aba-Taliban, aho byitezwe ko Mullah Abdul Ghani Baradar, uri mu bashinze Umutwe w’Aba-Taliban, akaba n’umwe mu bayobozi b’uyu mutwe, ari nawe wari uyihagarariye mu biganiro na Leta ya Afghanistan byaberaga muri Qatar.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *