Perezida Kagame yahaye abasirikare 5 ipeti rya Colonel

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare bakuru .

Iri tangazo rivuga ko abasirikare batanu bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bahawe irya Colonel. Abo ni Lieutenant Colonel Regis Francis Gatarayiha, Lieutenant Colonel Karangwa Caple Mwezi, Lieutenant Colonel Patrick Nyirishema, Lieutenant Colonel Lambert Sendegeya na Lieutenant Colonel Aimable Rudahunga.

Lieutenant Colonel Francis Regis Gatarayiha nyuma yo kuzamurwa mu ntera, we yahise anahabwa inshingano nshya nk’Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Umutekano mu by’Ikoranabuhanga muri RDF.

Mu bandi basirikare bazamuwe mu ntera harimo Lt Col Patrick Nyirishema; uyu yayoboye Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuva muri Nyakanga 2014. Yavuye kuri uyu mwanya ku wa 14 Ukuboza 2020, asimburwa na Dr Nsabimana Ernest wari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo

Itangazo rya RDF rikomeza rivuga ko izamurwa mu ntera ndetse n’abahawe imirimo bigomba guhita bitangira kubahirizwa rigisohoka.

src:Igihe

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *