Perezida Kagame yahaye ubutumwa abaperezida baheruka kuvuga ko bagiye gukora impinduka mu Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko abaperezida yavuzeho ejo [Uwo mu majyepfo no mu Burengezaba] bariho nk’abo mu myaka ya kera bagitekereza ko amoko,ivangura n’ibindi nk’inkingi ya politiki.

Yavuze ko aba birirwa batanga ibirego hanze aho kugira icyo bakorera abaturage babo bashonje ndetse bazahajwe n’ibibazo bitandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko aba bigambye ko bashaka kuza gukora impinduka bakwiriye kuzihera iwabo kuko mu Rwanda batabishobora.

Ati“Aho gushaka guhindura ibiri mu Rwanda, kuki utahera ku gukora impinduka mu gihugu cyawe?.… mbere na mbere ibyo sibyo, icya kabiri ntibishoboka ko wabigeraho. Niba ufite abantu bagutekereza gutyo, bakwifuriza kuba uko bashaka, ibyo ntibikwibutsa ko hari icyo ukwiriye gukora cyakugeza ku rundi rwego?”

Yavuze ko Imana itahaye abantu bamwe ubwenge bwo gukora ibintu ngo abandi ibubime bityo ntawe ukwiye kumva ko ari hejuru y’abandi.

Ati “Kandi abo babikora, icyo bashaka ni uko uguma hasi, kandi mu by’ukuri ni wowe wigumishije aho hasi, ntabwo ari bo bagushyize hasi.”

Perezida Kagame yavuze ko utatanga ibirego by’ukuri ugira ivangura,ntacyo ukorera abaturage bawe n’ibindi.

Ku munsi w’ejo,ubwo yatangizaga inama y’Umushyikiranoku nshuro ya 19,Perezida Kagame yasabye abanyarwanda gukora imirimo yabo batuje ndetse bakareka ’gutinya ibitumbaraye’ kuko ntawabasha kwambuka imipaka y’u Rwanda.

Ati “Nabwiye inshuti zacu,ziriya nshuti zifite imbaraga nyinshi,nanabivuze ku mugaragaro.Iyo bigeze mu kurwanira iki gihugu cyababaye igihe kirekire ntihagira n’umwe uza gufasha.Ntabwo nkeneye uruhushya ruturuka kuri runaka rwo gukora ibyo tugomba gukora ngo twirinde.

Nzabivuga ku manywa y’ihanga,mbibwire abo bireba.Ibyo niko bizagenda.Mujye mu rugo,mukore imirimo yanyu mutuje,mukore buri kimwe

Nta kintu na kimwe kizambuka iyi mipaka y’iki gihugu cyacu gitoya .Nihagira ugerageza…Ntimugatinye ibitumbaraye.Rimwe na rimwe biba birimo ubusa.

Haba harimo umwuka.Muzi ibipurizo.Ibipurizo ukenera urushinge,ibyari birimo ukayoberwa iyo bigiye.Ntimugatinye ibitumbaraye.

Ikindi nuko aho twahoze mu myaka 30 ishize,nta kintu kibi cyane cyatubaho cyaharusha

IVOMO: umuryango.rw

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *