Perezida Kagame yakurikiranye umukino u Rwanda rwatsinzemo u Burundi

Kuri uyu wa kabiri muri Kigali Arena habereye umukino wahuje u Rwanda n’u Burundi,wari umukino wa mbere ku Rwanda mu gikombe  cya Afurika cya Volleyball y’abagabo ihuza ibihugu,

U Rwanda rwatsinze u Burundi amaseti 3-0 imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame,wagejeje saa 23:40 akiri muri Kigali Arena.

Nubwo u Rwnda rwahye nibibzo birimo ibya Covid-19 aho abakinnyi 3 bahuye niki kibazo ndetse abandi 3 nabo bakagira ikibazo cy’imyirondoro,ntibyabujije igihugu cy’u Rwanda kwitwara neza.

Minisitiri wa Siporo,Aurore Mimosa Munyangaju ndetse na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika, Madamu Bouchra Hajij,nabo bitabiriye uyu mukino.

Abakinnyi bafashije u Rwanda kwitwara neza harimo ,Yakan Guma Laurence,Mutabazi Yves,Mahoro Ivan na Kavalo Patrick.

Ku mukino wa 2 u Rwanda ruzahura  na Burkina Faso yatsinzwe na Uganda amaseti 3-1.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *