Perezida Kagame yaraye yakiriye Filipe Nyusi wa Mozambique

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yaraye yakiriye Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 25 Mutarama 2024.

Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byibanze ku kurushaho gushimangira ubutwererane mu nzego z’inyungu ibihugu byombi bihuriyeho.

U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu birebana no guhashya iterabwoba, aho Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagize uruhare rukomeye mu guhashya iterabwoba no kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.

Abaturage bari barahunze ibyihebe bakomeje gusubira mu ngo zabo ubu abatahutse bakaba bari ku kigero gikabakaba 90% kandi bakomeje gusubukura ibikorwa by’iterambere.

Taliki ya 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na Polisi bagiye kurwanya ibyihebe bya Ansar al-Sunna mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.

Kuva icyo gihe Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique hamwe n’izoherejwe n’Umuryango wa SADC (SMIM) zarwanyije ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado, aho kugeza ubu amahoro yagarutse, ndetse n’abaturage bakaba barasubiye mu byabo.

Perezida Kagame aherutse gutangariza abanyamakuru ko gukemura ibibazo by’umutekano muri iyo Ntara bigeze kure bikemuka, kandi n’ibitarakemuka hari icyizere ko bizarangira.

Yanagaragaje ko ukop abaturage basubira mu byabo ari ko n’abashoramari batandukanye bakomeje kureba uko basubukura ibikorwa byabo mu bice binyuranye by’iyo Ntara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *