Perezida Kagame yashumbushije inka eshanu umuturage warasiwe ize

Abantu bikekwa ko ari abarwanyi ba FDLR, binjiye mu Rwanda bavuye mu mashyamba ya Congo tariki ya 27 Kanama 2021 barasa inka za Twagirayezu Jean de Dieu mu ijoro

Ubu bugome bwabereye mu kagari ka Hehu, Umurenge wa Bugeshi, ni muri metero nkeya uvuye ku mupaka no mu mashyamba y’ibirunga.

Abaturanyi ba Twagirayezu bavuga ko icyo gikorwa cyabaye mu masaha ya saa yine z’ijoro, abarwanyi binjiye mu Rwanda bahingukira aharagirwa izi nka za Twagirayezu, bahise bazikangamo inzego z’umutekano bazimishamo urusasu imwe ihita ipfa na ho abarwanyi basubira inyuma aho bavuye batinya ko bakurikiranwa n’Ingabo z’u Rwanda zahise zitabara.

Twagirayezu Jean De Dieu yashumbushijwe inka eshatu harimo iyatanzwe n’Akarere ka Rubavu, abaturage ba Bugeshi, hamwe niyemewe n’Umurenge wa Busasamana wegeranye na Bugeshi.

Ibi byabereye mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, Ingabo n’abaturage mu gitondo cya tariki 28 Kanama 2021,

Nzabonimpa Deogratias,Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko abo barwanyi barashe inka bikanze abashinzwe umutekano.

Ati “Hari abantu bitwikiriye iri joro bashaka kwiba inka z’umuturage, bikanze inzego z’umutekano barasa za nka, imwe ihita ipfa. Twaganiriye n’abaturage tubashishikariza gukaza amarondo kugira ngo buri wese ushaka guhungabanya umutekano ashobore gufatwa”.

Ubwo uyu Twagirayezu Jean De Dieu yari  ategereje inka yemerewe n’abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu,  Perezida Kagame yahise yoherereza  inka eshanu zihaka kugira ngo ashumbushe umuturage wangirijwe n’abagizi ba nabi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *