Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Tanzania [AMAFOTO]

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 60 ishize Tanzania ibonye ubwigenge.

Ni umuhango uri kubera mu Mujyi wa Dar es Salaam aho wanitabiriwe na Perezida w’iki gihugu, Samia Suluhu Hassan.

Perezida Kagame yageze muri Tanzania, ku wa 8 Ukuboza 2021, aho yakiriwe na Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Prof. Palamagamba John Kabudi.

Yaherukaga muri iki gihugu mu ruzinduko rw’akazi ku butegetsi bwa Dr John Pombe Magufuli.

Tanzania yabonye Ubwigenge mu 1961, nyuma y’igihe yari imaze ikoronizwa n’u Bwongereza.

Inkuru ya IGIHE

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *