Perezida Kagame yitabiriye imikino ya ¼, aho Tunisia na Cap-Vert zakomeje

Muri uyu mukino Cap-Vert yagendaga iyobora igihe kirekire, aho ibifashijwemo n’abakinnyi bakomeye nka Oliveira Tavares, Jeffrey Nunes Xavier n’abandi, basoje uduce twa mbere bayoboye n’amanota 43 kuri 35.

Cap-Vert  muri uyu mukino waje kurangira ibonye itike ya 1/2, aho yatsinze uyu mukino ku manota 79 kuri 71, aho Walter Tavares wa Cap-Vert ari we watsinze amanota menshi (23).

Tunisia nyo yasezereye  Sudani y’Amajyepfo.Ni umukino watangiye saa Cyenda zuzuye, ikipe ya Tunisia inahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe, yasezereye Sudani y’Amajyepfo yitabiriye aya marushanwa bwa mbere iyitsinze amanota 80 kuri 65.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *