Perezida Museveni yavuze kubyavunzwe ko yaba yarahaye Abashinwa ingwate y’ikibuga cy’inde

Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru Reuters, Museveni yahakanye ko igihugu cye cyaba cyaratanzeho ingwate ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyonyine Uganda ifite.

Yavuze ko Uganda igiye gusinya amasezerano n’abashoramari b’Abashinwa yo gushora imari mu buhinzi no gukora amafumbire, gutunganya amabuye y’agaciro, n’ubudozi.

Yagize ati: “Kompanyi z’iburengerazuba zatakaje urugamba; ntizigifite amaso yo kubona amahirwe. Ariko Abashinwa babona ayo mahirwe, maze bakaza, kandi bari gukomanga, bari kuza bashishikaye. Ariko (kompanyi z’iburengerazuba) baratunze cyane. Ntacyo bibabwiye.”

Kompanyi za leta y’Ubushinwa n’abashoramari bigenga baho bamaze igihe biganje mu ishoramari muri Africa, baguriza ibihugu miliyari z’amadorari nka kimwe mu mushinga wa Perezida Xi Jinping bise Belt and Road Initiative (BRI)

Ikigo Uganda Investment Authority kivuga ko iki gihugu ari icya gatatu muri Africa mu bihugu bijyamo ishoramari rinini rivuye mu Bushinwa.

Gusa iyo mikoranire ntiburamo ibihato.

Iperereza ry’inteko ishingamategeko ya Uganda ryanzuye ko Ubushinwa hari inguzanyo ya miliyoni 200$ bwahaye Uganda bugashyiraho ingingo yo kuba bwafatira ikibuga cy’indege mpuzamahanga mu gihe itishyuwe neza.

Museveni yahakanye yeruye gutanga ingwate y’ikibuga cy’indege.

Yabwiye Reuters ati: “Sinibuka ntangaho ingwate ikibuga cy’indege cyangwa ikindi kintu.” Yongeraho ko Kampala izishyura ibyo igomba Ubushinwa. Ati: “Nta kibazo, bazishyurwa.”

Imigambi yo kubaka ibikorwa remezo no gushyigikirwa mu bya politiki yatumye ubutegetsi bwa Museveni bufata inguzanyo nini z’Ubushinwa mu myaka 10 ishize.

Mu kurwanya ruswa, Museveni yemeye ko hakenewe kongerwa umuhate.

Icyegeranyo ku gukorera mu mucyo cya Transpaency International cya 2020 gishyira Uganda ku mwanya wa 142 mu bihugu 179.

Museveni ati: “Turacyayirwaya. Sinakwirata ko hari intambwe twateye – mbere ntabwo rwose twashyiraga ingufu kuri ruswa”, yongeraho ko ubu iri mu byibanze ari kurwanya muri manda ye ya gatandatu.

Museveni yavuze ko ubu kandi bari kurwanya iterabwoba mu bitero ingabo za Uganda ziri gukorana n’iza DR Congo ku mutwe wa ADF ashinja ibisasu by’ubwiyahuzi biheruka kica abantu i Kampala.

Yavuze ko we na Perezida wa DR Congo bayobora ibyo bitero, abajijwe niba babifatanya n’u Rwanda – narwo rufite ibibazo ku mutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo – yirinze gusubiza icyo kibazo.

Kuwa gatanu, Uganda yatangaje ko ingabo zayo zizahaguma muri DR Congo kugeza batsinze abarwanyi ba ADF.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *