Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda anashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari(AMAFOTO)

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’Igihugu kuri uyu wa 1 Gashyantare 2022, ku munsi wahariwe kwizihiza ibgwi nibyo bagezeho.

Ni ku nshuro ya 28 uyu munsi ubaye kuva washyirwaho aho ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.

Uyu muhango wabaye umukuru w’igihugu hamwe na Madamu we baherekejwe nabandi bayobozi bakuru mu nzego nkuru za leta.

Uyu muhango  kandi witabiriwe n’abahagarariye imiryango y’intwari ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.Mbere yo kunamira no gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari, habanje kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu.Hakurikiyeho umuhango wo gushyiraho indabo no gufata umunota umwe wo kwibuka Intwari zatabarutse.

Hashyizwe indabo ku gicumbi cy’intwari zo mu byiciro cy’Imanzi ari zo Umusirikare utazwi izina, uyu ahagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y’u Rwanda ndetse n’abazarugwaho.

Maj Gen Fred Gisa Rwigema ari muri iki cyiciro nkuwayoboye urugamba rwo kubohora igihugu mu minsi ya mbere.

Mu cyiciro cy’Imena naho hashyizwe indabo aho  harimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi mu 1997.

Umukuru w’igihugu Paul Kagame yashyize ubutumwa ku rukutwa rwe rwa Twitter agira ati”Umunsi Mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu.”

Yakomeje agira ati”bi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu.”

Umukuru w’Ighugu  yibukije urubyiruko ko arirwo igihugu gihanze amaso bityo bagomba guharanira kuba Abanyarwanda bazima.Ati “Rubyiruko rwacu, tubahanze amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w’ubunyarwanda buzira kuzima.”

Uyu munsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare kuva mu 1999 kuko mbere yaho mu 1994 kugeza mu 1998 wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n’umunsi wo gukunda igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *