Perezida Putin yashyizeho igihembo ku bagore bafite abana 10,mu rwego rwo gukangurira abaturage biki gihugu kubyara abana benshi

Vladimir Putin, yashyizeho igihembo cy’akayabo ka Miliyoni 16 Rwf ku bagore bafite abana 10 n’abandi bifuza kubabyara mu rwego rwo kongera abaturage b’iki gihugu bakomeje kugenda baba bake kubera kuboneza urubyaro.

Murwego rwo kwifuza ko iki gihugu cyakongera kugira umubare munini w’abaturage benshi ndetse bazavamo n’abasirikare dore ko Putin amaze gutakaza umubare munini w’abasirikare mu ntamabara bahanganyemo n’igihugu cya Ukraine ubu hari gutangwa amafaranga ku bagore bafite abana 10 gusubiza hejuru.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Moscow Times,aya mafaranga ari guhabwa iyi miryango ariko n’indi yifuza kubyara aba bana, bakaba bari guhabwa imbumbe y’amafaranga angana $16,000 ushyize mu manyarwanda akaba ari miliyoni 16frw.

Iki kinyamakuru gitangaza  ko Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yagaruye iki gihembo cyatanzwe bwa mbere n’umuyobozi w’Abasoviyeti Joseph Stalin kigamije gushishikariza abagore kubyara abana benshi kugira ngo bongere abaturage b’iki gihugu cyane ko mu bihugu by’iburayi n’aziya usanga haraho kubyara baba barabigabnyije.

Putin yashyize umukono kuri iyi raporo ku wa mbere aho aya amafranga azajya ahabwa umugore mu gihe umwana wa 10 yujuje umwaka umwe w’amavuko.

Impguguke mu bya politike Dr Jenny Mathers ubwo yaganiraga na Radio Times kubijyane niyi gahunda yavuzeko Putin abona ko imiryango ifite abantu benshi iba ifite gukunda igihugu cyabo kurusha abandi,bikaba biri muri bimwe biatuma iyi gahunda yiswe ‘Mothers Heroine’ ishyirwamo imbaraga.

Yagize ati: “Igihembo cya sovieti ku bagore bafite abana icumi cyangwa barenga, cyitwa ‘Mothers Heroine’. Ni ukugerageza kugarura ibibazo by’abaturage by’u Burusiya byongerewe ingufu n’intambara yo muri Ukraine. ”

Amateka yiki gihembo sayubu ,kuko cyatangiye ku ngoma y’Abasoviyete kurubu Perezida Putin akaba akigaruye mu rwego rwo kugira umuhate wo gukemura ikibazo cy’imibare mike y’abaturage buburusiya ugereranyije nuko igihugu kingana.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *