Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un, yatangaje ko igihugu cye kigiye kongera imbaraga mu gukora intwaro za kirimbuzi

Muri Werurwe uyu mwaka, Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu cya mbere cyayo kinini cyambukiranya imigabane (ICBM), bwa mbere kuva mu 2017.

Byatumye Isi yose ikangarana ndetse icyamaganira kure. Ubu Koreya ya Ruguru yafatiwe ibihano by’iburyo n’ibumoso ariko ntacyo bibwiye Kim.

Imyiyereko ya gisirikare yabaye kuri uyu wa Mbere yerekaniwemo n’igisasu cyihuta kurusha ijwi gishobora kunyura mu nyanja.

Yagize ati “Tuzakomeza kongera imbaraga no kubaka ubushobozi bwacu mu bijyanye n’ingufu za nucléaire ku muvuduko wo hejuru”.

Bivugwa ko Koreya ya Ruguru ifite ibisasu kirimbuzi bigera kuri 40 birimo igifite ubushobozi bwikubye inshuro esheshatu icyashwanyuje Umujyi wa Hiroshima na Nagasaki mu Buyapani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *