Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Iyamuremye yeguye

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Iyamuremye Augustin yatangaje koyeguye  kuri izi nshingano ndetse no ku zo kuba umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Kuri uyu wa kane tariki 08 Ukoboza 2022 nibwo Dr Iyamuremye Augustin yandikiye Ibaruwa abasenateri abagezaho ubwegure bwe ndetse anamenyesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu ibaruwa yashyize hanze yatanze ibisobanuro ko yeguye kubera uburwayi akaba akeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano ashinzwe.

Yagize ati “ Mboneyeho kongera gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, icyizere ntagereranwa atahwemye kungaragariza. Namwe ba nyakubahwa basenateri nongeye kubashimira ko mwantoye kandi mutigeze muntererana muri izi nshingano zitoroshye. Aho naba naragize intege nke si ku bushake, mbisabiye imbabazi kandi mbijeje ko ntazigera niyumvamo ko nacyuye igihe mu ntege nke zanjye zose nzakomeza kwitangira igihugu.”

Afite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu buvuzi bw’amatungo (Veterinary Medecine -Veterinary Doctor).

Dr Iyamuremye yayoboye Minisiteri zirimo iy’Ububanyi n’Amahanga uhereye mu 1999 ukageza mu 2000, Minisiteri y’Itangazamakuru kuva mu 1998 kugeza mu 1999, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kuva mu 1994 kugeza mu 1998.

Yabaye kandi Umusenateri kuva mu 2004 kugeza mu 2011 ndetse n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika muri icyo gihe. Muri Sena Dr Iyamuremye yabaye Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, aba umwe mu bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano ndetse aba muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu.

Iyamuremye kandi yakoze m’Urwego rw’Igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidali n’impeta by’ishimwe kuva mu 2012 kugeza mu 2015.

Dr Iyamuremye Augustin yabaye Perezida wa Sena y’u Rwanda mu mwaka wa 2019 nyuma yuko yari Perezida w’Ihuriro ry’Inama y’Inararibonye mu Rwanda kuva muri 2015 kugeza mu Ukuboza 2019 .

Senators' ProfileDr Iyamuremyi Augustin yamaze gutangaza ko yeguye ku inshingano ze

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *