Perezida wa Sénégal Macky Sall yatanze ikiruhuko cyo kwishimira Igikombe cya Afurika

Iki cyemezo cyatangajwe binyuze kuri Televiziyo y’Igihugu ya Sénégal, RTS.

Perezida Sall yari mu ruzinduko mu birwa bya Comores ubwo Sénégal yari ihanganye na Misiri mu mukino waberaga kuri Stade Olembé y’i Yaoundé ku Cyumweru, nyuma yo gutsinda, yahise asubika uruzinduko rwe asubira mu gihugu kugira ngo ayakire.

Amakuru dukesha Televiziyo y’Igihugu ya Sénégal avuga ko Perezida Sall azahura n’aba bakinnyi ku wa Kabiri tariki 8 Gashyantare 2022 kugira ngo abashimire ndetse anabambike imidari.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru nibwo Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere nyuma yo gutsinda iya Misiri penaliti 4-2 ubwo ibihugu byombi byari byanganyije ubusa ku busa mu minota 120 y’umukino wa nyuma wabereye kuri Stade Olembé y’i Yaoundé kuri iki Cyumweru.

Senegal: Perezida Macky Sall yasheshe guverinoma - BBC News Gahuza
Perezida wa Sénégal Macky Sall yatangaje ko ku uyu wa Mbere ari ikiruhuko ku bakozi ba Leta muri iki gihugu mu rwego rwo kwishimira Igikombe cya Afurika ikipe y’umupira w’amaguru y’iki gihugu yaraye yegukanye.
AFCON final: Senegal beat Egypt on penalty kicks – As it happened | Football  News | Al Jazeera
2021 AFCON Final: Sadio Mane's Senegal Stun Egypt on Penalties to Win Title  for The First Time in History ▷ SportsBrief.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *