Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yashyize abago igororo abasaba gushaka abagore benshi,babisamira hejuru

Mu gihe hari ibihugu bibuza abagabo kurenza umugore umwe, igihugu cya Tanzania cyo suko kibibona, perezida Samia Suluhu yavuze ko nta mugabo numwe azagirira ishyari ko yashatse abagore barenze ariko nanone agira inama abagabo bo mu gihugu cye kugira ngo babashe kumererwa neza mu gihe bashatse abagore benshi.

Perezida Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania kuva muri 2021 yabwiye abagabo bo muri Tanzania ko umugabo akwiye gushaka abagore barenze umwe, aruko yamaze kubaka ubushobozi bwo kongera ubutaka ahingaho kugira ngo uko azamura umubare w’abagore atunze, anazamure umusaruro w’ibiribwa bishobora kubatunga. Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri ubwo yari agiye gufungura iserukiramuco mu mujyi wa Sukuma.

Samia Suluhu ati: “ndabizi neza ko basaza bange bakomoka hano muri Sukuma iyo umusaruro wabaye mwinshi ndetse bakagurisha ku giciro cyiza, benshi bihutira guhita bashaka undi mugore wa kabiri cyangwa wa gatatu. Ibi ntacyo bintwaye ndetse ntabwo abagore bo muri Tanzania tubigiraho ikibazo, ntanubwo bidutera ishyari rwose, ndetse ntituzababuza no kubikora.

Ariko ndagira ngo mbabwire ko mu gihe uteganya kongera umubare w’ingo utunze, ukwiye kubanza gutekereza kongera ingano y’ubutaka wahinzeho. Ibi mbibabwiye kubera ko uko ubutaka buhinzeho bwiyongera muri Tanzania ninako umusaruro uzakomeza kwiyongera bityo tukagira ibyo kurya bihagije”
Yakomeje kandi yihanangiriza abantu bihutira kugemura umusaruro hanze y’igihugu ababwira ko bakwiye kubanza bagahunika byinshi cyane mbere yo kugemura hanze yigihugu, kuko uku guhunika bifasha abandi banya Tanzania batabashije kweza cyangwa bafite ibibazo by’imirire.

Tugarutse kubyo gushaka abagore benshi, twabibutsa ko uyu perezida Samia Suluhu nawe ubwe afite bakeba be babiri kuko umugabo we yashatse abagore batatu, yashakanye n’umugabo we Hafidh Ameir mu 1978 kugeza nubu. Tanzania kandi yihariye agashya ko ari kimwe mu bihugu bicye muri afrika aho umubare w’abagabo ari munini kurusha abagore.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *